NSENGIMANA JEAN BOSCO

Monday 10 February 2014

Filime Amahoro abahe iratanga isomo ku bashaka kubaka ingo



Filime Amahoro abahe iratanga isomo ku bashaka kubaka ingo


Filime Amahoro abahe, ni filime ivuga ku bibazo byo mu ngo nkuko izina ribivuga abantu benshi bibeshya ko amahoro abonekera mu kubaka ingo nyamara iyo ubikoze utashishoje aribwo uhura nibibazo bikomeye.

Iyi filime Amahoro Abahe, iragera ku isoko kuri uyu wa mbere tariki 10 Gashyantare 2014 ukaba uzabasha kwiboneramo umwana w’umukobwa w’imfubyi wibeshya ko ahungiye ibibazo byari bimugose mu rushako ahubwo nyuma akaza gusanga aribwo abigiyemo birenze kubera gushaka nabi.
Iyi filime yanditswe ndetse inatunganywa na Uwimbabazi Yvette yayobowe na Kayiranga Jerubaal igaragaramo abakinnyi bakomeye mu Rwanda nka Fabiola, Kamanzi Didier (benshi bamenye nka Maxwell), Nkurunziza Gaston (benshi bazi nka Scott), Mbamba Olivier n’abandi.
amahoro aba he??!
Filime Amahoro abahe??! iri ni isomo rikomeye ku bifuza gushinga ingo
Nk’uko Yvette yabitangarije inyarwanda.com, icyatumye yandika iyi filime ni ibyo yari amaze kubona hanze aha aho muri ibi bihe usanga nta mahoro akiba mu ngo, bityo yiyemeza gutanga inama abinyujije muri iyi filime.
Mu magambo ye, Yvette yagize ati, “maze kureba ibibazo bisigaye bigarukwaho muri iyi minsi, usanga ibyinshi ari ibyo mu ngo, umugore yarwanye n’umugabo, batandukanye,… nafashe icyemezo cyo kugira ngo inama mfite nyitange mbinyujije mu mpano yanjye. Nkaba mpamagarira abantu b’ingeri zose kureba iyi filime kuko ni isomo kuri bo. Nk’ababyeyi by’umwihariko ni iyabo. Ku rubyiruko harimo inyigisho zibareba cyane kuko basabwe kureba uburyo umuntu akwiye guhitamo uwo bazabana kuko guhubuka aribyo bikomeje kuzana izi ngaruka zose tubona hano hanze.”
Iyi filime iragera ku isoko kuri uyu wa mbere, uzayishakira aho usanzwe ugurira filime hose mu gihugu, ukaba ugize ikibazo cyangwa se ushaka kugira ibindi umenya kuri iyi filime wahamagara Yvette kuri telefoni 0789168107.

No comments:

Post a Comment