Indonesia: Bakora massage bakoresheje inzoka zizenguruka umubiri wose - AMAFOTO
Mu gihugu cya Indonesia hari ikigo gikora ibijyanye no kumasa uruhu, hifashishijwe inzoka nini zizenguruka umubiri wose ndetse no ku isura y'umuntu, iyo masaje (massage) ikaba ifasha uyikorewe kugira uruhu rumeze neza rubobereye kandi akumva aruhutse yashize amavunane.
Nk’uko amakuru dukesha Minutebuzz abivuga, kuba byonyine ukorerwa icyo gikorwa agikorana ubwoba aba afitiye iyo nzoka biri mu bifasha uruhu rwe korohera, umuntu ubikorewe akaba yishyura amadorali 43, ni ukuvuga hafi 30.000 uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda.
Ese mu by'ukuri uku mumasa kudasanzwe nta kindi kibyihishe inyuma? Wowe se igikorwa nk'iki urakibona ute?
from: http://www.inyarwanda.com/
No comments:
Post a Comment