NSENGIMANA JEAN BOSCO

IMYIDAGADURO

Young Grace yashimiye umukunzi we anatangaza ko ari we wamwambikaga muri Primus Guma Guma Super Star 4
17

Young Grace yashimiye umukunzi we anatangaza ko ari we wamwambikaga muri Primus Guma Guma Super Star 4

Nyuma y’uko hasojwe amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ya kane, umuraperikazi Young Grace yashimiye abantu batandukanye bamufashije muri aya marushanwa anaboneraho gushimira umukunzi we ndetse atangaza ko imyenda yabaga yambaye muri aya marushanwa ayikesha uyu mukunzi we.
Young Grace ni umwe mu bahanzi bagaragaje imyambarire ikoranye ubuhanga kandi yihariye muri aya marushanwa, iteka iyi myambarire ikaba yaravugwaho byinshi anabazwa n’itangazamakuru aho yabaga yakuye iyo myenda, kandi mu bitaramo bitandukanye ikaba yarabaga igiye itandukanye, yose nk’uko yamaze kubyitangariza akaba yarayitegurirwaga n’umukunzi we.

young Grace
young Grace
Aha Young Grace yari mu gitaramo cya LIVE cyabereye i Kigali, iyi myenda yayiteguriwe n'umukunzi we
Mu butumwa burebure yanyujije ku rubuga rwa Facebook, Young Grace yashimiye abantu batandukanye barimo abategura aya marushanwa, ababyinnyi be, abafana be, umuryango we, itangazamakuru n’abandi bamufashije, maze ageze kuri uyu mukunzi we amushimira ko yamufashije kugaragara neza ndetse anashimangira ko amukunda, n’ubwo kugeza ubu atari yemera kumutangaza mu buryo bweruye.
young Grace
grace
grace
Young Grace ni uko yari yambitswe n'umukunzi we mu gitaramo cyabereye i Muhanga
Young Grace ni uko yari yambitswe n'umukunzi we mu gitaramo cyabereye i Muhanga
Young Grace ati: “Ndashimira cyane umu boyfriend (umukunzi) wanjye ari nawe mu designer (Utegura imyambaro) wanjye, warakoze kumfasha kugaragaza Swaga, warakoze kandi ndagukunda”  Aha “Swaga” rikaba ari ijambo rikunze gukoreshwa n’urubyiruko bashaka kwerekana ibintu bigaragara neza cyangwa se bigezweho.
Aha Young Grace yari mu gitaramo cyabereye i Musanze aho yaje gusanga umukunzi we yamwambitse imyenda isa n'iya mama we wari waje kumushyigikira
Aha Young Grace yari mu gitaramo cyabereye i Musanze aho yaje gusanga umukunzi we yamwambitse imyenda isa n'iya mama we wari waje kumushyigikira
Grace
Young Grace
grace
Young Grace i Musanze yari yambaye imyenda isa n'iy'umubyeyi we wanamufanaga mu buryo bukomeye
Young Grace i Musanze yari yambaye imyenda isa n'iy'umubyeyi we wanamufanaga mu buryo bukomeye
Iyi myenda yambaye i Musanze nayo yayiteguriwe n'umukunzi we
Iyi myenda yambaye i Musanze nayo yayiteguriwe n'umukunzi we
Rubavu
Mu gitaramo cyabereye i Rubavu nabwo Young Grace yari yarimbishijwe n'umukunzi we

Mu gitaramo cyabereye i Rubavu nabwo Young Grace yari yarimbishijwe n'umukunzi we

No comments:

Post a Comment