Liu Bolin afite ubuhanga bwo kwisiga amarangi kuburyo utapfa kumutandukanya n'ahantu ari-AMAFOTOLiu Bolin ni umuhanga mu gushushanya w'umushinwa umaze kuba ikirangirire ku isi yose kubera ubuhanga bwe bwo kwisiga amarangi afite amabara y'ahantu aho ari hose ku buryo utapfa kumenya ko hari umuntu.Mu mafoto dukesha The Atlantic yagiye afotorerwa hirya no hino ku isi aho Liu Bolin agenda azenguruka yerekana ubuhanga bwe, agaragaza uburyo uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko ushobora kutamubona aho ari bitewe n’uburyo yisiga amarangi agasa naho.REBA UKO BIBA BYIFASHE MU MAFOTO:
Ahagaze imbere y'akabati gacururizwamo filime ariko nti wapfa kumenya ko ahari. aha yari muri Caracas mu gihugu cya Venezuela umwaka ushize
Wagirango ni ikibumbano kandi ni umuntu
Aha ari gutunganywa neza asigwa amarangi
Amarangi yisize asa neza n'aho ahagaze
Ari gutunganywa neza asigwa amarangi asa n'inyuma ye
Ahagaze imbere y'akabati karimo ibyo kunywa ariko nti wamenya ko ahari kuko yisize amarangi asa nabyo
Ntawamenya ko hari umuntu
Basizwe amarangi asa n'intebe bicayeho, ugeze muri iki cyumba nti wahita umenya ko harimo abantu
Ari gusigwa amarangi asa n'ay'ibinyamakuru bimuri inyuma
Wagira ngo imbere y'aka kabati karimo imboga nta muntu uhari kubera amarangi asa nazo yisize
Nti wamenya ko hari umuntu nyamara ahari
Nyuma yo gukora akazi ari kwikuraho amarangi
Nguyu Liu Bolin ukora akazi ko gushushanya akoresheje amarangi akaba amaze kuba ikirangirire ku isi yose kubera kwisanisha n'aho ari hose akoresheje amarangi.
No comments:
Post a Comment