NSENGIMANA JEAN BOSCO

Friday 7 March 2014

AMAFOTO&VIDEO: Dore uko Urban Boyz bakiriwe i Brussels


AMAFOTOVIDEO Dore uko Urban Boyz bakiriwe i Brussels

AMAFOTO&VIDEO: Dore uko Urban Boyz bakiriwe i Brussels

Safi Madiba, Nizzo Kabossi na mugenzi wabo Humble Jizzo bahagurutse i Kigali ku mugoroba wo ku itariki ya 4 Werurwe 2014 bakaba barasesekaye mu mujyi wa Buruseli ku itariki ya 5 Werurwe 2014.Bakigera ku kibuga cy’indege cya Zaventem Brussels Airport abasore bagize itsinda rya Urban Boyz basanze bategerejwe n’abafana babo batuye ku mugane w’uburayi harimo abateguye ibi birori bo muri Team Production, abari baziyerekana ku itariki ya 8 Werurwe ndetse n’abakunda Urban Boyz batandukanye.


Urban Boyz bakiriwe n'abagize Team Production ari nabo bateguye ibi birori

Mu ijambo rya Humble Jizzo wo muri Urban Boyz nyuma yo kugera mu mujyi wa Buruseli yavuze ko bishimiye bikomeye kuba barongeye gutumirwa na Team Production ngo bataramane n’urubyiruko ruba mu bihugu bitandukanye by’uburayi cyane cyane abanyarwanda batuye muri iki gihugu cy’u Bubiligi n’abandi bazaza kwifatanya nabo mu gitaramo bazakorera ahitwa Birmingham Palace kuri uyu wa gatandatu tariki ya 8 Werurwe 2014.

Urban Boyz ngo biteguye gushimisha abafana babo mu Bubiligi

Humble ati, “Public yacu hano iradushimisha cyane. Turishimye cyane, ni ibintu byiza kuba twarongeye gutumirwa na Team Production kugira ngo tuze dutaramane n’urubyiruko ruri hano i Buruseli, urugendo rwagenze neza kandi turishimye. Ni ibintu byiza kuba twaratumiwe ngo tuze dusangire ibiganiro, twungurane ibitekerezo”


Twabibutsa ko ku itariki ya 8 Werurwe 2014 ,Urban Boyz bazongera gukorera igitaramo i Buruseli mu Bubiligi ahitwa Birmingham Palace. Kuri uwo munsi mpuzamahanga w'abagore hakaba hateganyijwe n'igikorwa cyo gutora "Umwari uhiga abandi mu iterambere no mu muco nyarwanda kuva mu ntangiriro.

No comments:

Post a Comment