NSENGIMANA JEAN BOSCO

Friday 7 March 2014

Liu Bolin afite ubuhanga bwo kwisiga amarangi kuburyo utapfa kumutandukanya n'ahantu ari

Liu Bolin afite ubuhanga bwo kwisiga amarangi kuburyo utapfa kumutandukanya n'ahantu ari-AMAFOTOLiu Bolin ni umuhanga mu gushushanya w'umushinwa umaze kuba ikirangirire ku isi yose kubera ubuhanga bwe bwo kwisiga amarangi afite amabara y'ahantu aho ari hose ku buryo utapfa kumenya ko hari umuntu.Mu mafoto dukesha The Atlantic yagiye afotorerwa hirya no hino ku isi aho Liu Bolin agenda azenguruka yerekana ubuhanga bwe, agaragaza uburyo uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko ushobora kutamubona aho ari bitewe n’uburyo yisiga amarangi agasa naho.REBA UKO BIBA BYIFASHE MU MAFOTO:

Liu
Ahagaze imbere y'akabati gacururizwamo filime ariko nti wapfa kumenya ko ahari. aha yari muri Caracas mu gihugu cya Venezuela umwaka ushize


Wagirango ni ikibumbano kandi ni umuntu

Aha ari gutunganywa neza asigwa amarangi

Amarangi yisize asa neza n'aho ahagaze

Ari gutunganywa neza asigwa amarangi asa n'inyuma ye

Ahagaze imbere y'akabati karimo ibyo kunywa ariko nti wamenya ko ahari kuko yisize amarangi asa nabyo

Ntawamenya ko hari umuntu

Basizwe amarangi asa n'intebe bicayeho, ugeze muri iki cyumba nti wahita umenya ko harimo abantu

Ari gusigwa amarangi asa n'ay'ibinyamakuru bimuri inyuma


Wagira ngo imbere y'aka kabati karimo imboga nta muntu uhari kubera amarangi asa nazo yisize

Nti wamenya ko hari umuntu nyamara ahari

Nyuma yo gukora akazi ari kwikuraho amarangi

Nguyu Liu Bolin ukora akazi ko gushushanya akoresheje amarangi akaba amaze kuba ikirangirire ku isi yose kubera kwisanisha n'aho ari hose akoresheje amarangi.

No comments:

Post a Comment