NSENGIMANA JEAN BOSCO

Thursday 6 March 2014

Siyanse n’Iyobokamana

Siyanse n’Iyobokamana : Mbese Billy Graham yavuze iki ubwo yabazwaga ku iremwa rivugwa muri Bibiriya n’iremwa rivugwa na Siyanse ?

Benshi bakunze kwibaza cyane ukuri ku bivugwa muri Bibiriya n’ukuri kuvugwa n’abahanga ba Siyanse. Bibiriya ivuga neza ko Imana yaremye Adamu na Eva ikabarema bafite isura y’umuntu nk’uko tumeze uku!! Byagera muri Siyansi, bo bakemeza ko Muntu uriho uyu munsi atariko yabanje kubaho, ko ahubwo yabanje kugira indi sura y’inyamaswa imeze nk’inguge, nyuma iyo sura ikagenda ihindukamo umuntu tubona uyu munsi.

Uku kudahuza hagati y’abigisha ba Bibiriya n’abigisha ba Siyanse, bikunze gutuma benshi babijyaho impaka rukabura gica!! Iki kibazo kikaba cyararabajijwe Umukozi w’Imana Pasteur BILLY GRAHAM bagirango bumve icyo yakivugaho.Muri uyu mwanya tukaba tugiye kubabwira igisubizo yatanze kuri iki kibazo yari abajijwe.  Siyanse ivuga ko Muntu yabanje kugenda yunamye, akagenda ahindura isura kugeza ubwo ameze nk’uko tumeze kuri ubu
Abantu benshi bakunze kubona Billy Graham, nk’umuvugabutumwa w’ Icyamamare ndetse w’indashyikirwa mu buhanga n’ubushishozi muri iki kinyejana cyacu. Wari uzi se icyo yavuze ku bijyanye n’ibyo Siyansi yavuze ku iremwa ry’iyi si ?
Dore mu magambo macye ibyo uyu mukozi w’Imana yabashije gutangaza ubwo yabazwaga iki kibazo kijyanye no kumenya niba koko Imana yararemye Umuntu ufite isura isa n’iyacu cyangwa niba koko Hararemwe agasimba kajya kumera nk’inguge kakagenda gahindura isura kugeza aho habonekeye Muntu umeze nkatwe :
Billy Graham yagize ati :
« Sintekereza ko hari kuvuguruzanya hagati ya Siyansi y’uyu munsi n’Ibyanditswe byera. Ndatekereza gusa ko habayeho kwitiranya no gusobanura nabi Ibyanditswe byera, iri kosa kandi tugenda tunarikora inshuro zitari nkeya, bityo tukaba twaragiye tubeshyera ibyanditswe byera tukabivugira icyo bitashatse kuvuga.
Ibi ahanini ndatekereza ko byatewe n’uko twakoze ikosa rikomeye ryo gushaka guhindura Bibiriya igitabo cy’ubumenyi aribwo Siyanse. Nyamara ibi sibyo kuko Bibiriya atari igitabo Scientifique ahubwo ni igitabo cyirimo amagambo n’amasezerano y’Imana.
Bibliya ivuga ko Imana yaremye Adamu na Eva ari abantu byuzuye.
Ubusanzwe Bibiriya rwose si igitabo cy’ubumenyi bwa Siyanse ahubwo ni igitabo cy’amabanga y’ugucungurwa kwacu , kandi nibyo koko nanjye nemera amateka yose uko yabayeho ku bijyanye n’ iremwa.
Nemera rwose ko Imana yareye isanzure. Nemera ko Imana yaremye umuntu, kandi ko nubwo ibi byaba byaragiye bikorwa mu byiciro binyuranye twita : « processus d’évolution » nyuma Imana ikaza gufata uriya muntu yaremye ikamushyiramo umwuka wayo, nyamara ibi ntacyo byaba bitwaye ubaye wemera ko byabaye Muntu akagenda ahindura isura, cyangwa se waba ubihakana ntibikuraho ko Imana ariyo yaremye umuntu….
Uko wavuga Imana yamuremyemo kose, nushaka uvuge ko yabanje kuba inguge cyangwa ikindi icyo aricyo cyose, ntibikuyeho ko Muntu yaremwe n’Imana kandi ko hari isano nini cyane hagati y’Imana na Muntu waremwe nayo.
Buri wese afite uburenganzira bwo kwemera uko abyumva akurikije imyumvire ye, gusa njye ikindaje ishinga ni uko twese tugomba kugira aho duhurira aho nta handi ni kuri Yesu n’Ijambo rye ry’agakiza yazaniye abo mu isi yose.
Ubwo rero icyo dukwiye gutindaho si ukumenya niba Imana koko yararemye muntu asa n’uko dusa natwe cyangwa niba koko yararemwe ari nk’inguge cyangwa ikindi gisimba, nyuma kikagenda gihindura Forme kugeza ubwo kigira isura isa n’umuntu tubona uyu munsi. »Inkomoko : Byakuwe mu gitabo cya Billy Graham cyitwa « Personal Thoughts of a Public Man, 1997. p. 72-74 ».
Byatunganyijwe na Greg Neyman Bihindurwa mu Kinyarwanda na N.J.Bosco/www.jesus.rw

No comments:

Post a Comment