NSENGIMANA JEAN BOSCO

Monday 10 February 2014

Abanyarwandakazi bambika ibikomo ibyamamare byo ku Isi



Abanyarwandakazi bambika ibikomo ibyamamare byo ku Isi


Ibyamamare muri muzika, abayobozi n’abakinnyi ba filimi bazwi ku Isi, bambara ibikomo bikorwa n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, bibumbiye mu muryango witwa Same Sky washinzwe n’umunyamerikakazi Francine LeFrak.(KANDA HANO USOME INKURU IRAMBUYE)

Filime Amahoro abahe iratanga isomo ku bashaka kubaka ingo



Filime Amahoro abahe iratanga isomo ku bashaka kubaka ingo


Filime Amahoro abahe, ni filime ivuga ku bibazo byo mu ngo nkuko izina ribivuga abantu benshi bibeshya ko amahoro abonekera mu kubaka ingo nyamara iyo ubikoze utashishoje aribwo uhura nibibazo bikomeye.

Iyi filime Amahoro Abahe, iragera ku isoko kuri uyu wa mbere tariki 10 Gashyantare 2014 ukaba uzabasha kwiboneramo umwana w’umukobwa w’imfubyi wibeshya ko ahungiye ibibazo byari bimugose mu rushako ahubwo nyuma akaza gusanga aribwo abigiyemo birenze kubera gushaka nabi.
Iyi filime yanditswe ndetse inatunganywa na Uwimbabazi Yvette yayobowe na Kayiranga Jerubaal igaragaramo abakinnyi bakomeye mu Rwanda nka Fabiola, Kamanzi Didier (benshi bamenye nka Maxwell), Nkurunziza Gaston (benshi bazi nka Scott), Mbamba Olivier n’abandi.
amahoro aba he??!
Filime Amahoro abahe??! iri ni isomo rikomeye ku bifuza gushinga ingo
Nk’uko Yvette yabitangarije inyarwanda.com, icyatumye yandika iyi filime ni ibyo yari amaze kubona hanze aha aho muri ibi bihe usanga nta mahoro akiba mu ngo, bityo yiyemeza gutanga inama abinyujije muri iyi filime.
Mu magambo ye, Yvette yagize ati, “maze kureba ibibazo bisigaye bigarukwaho muri iyi minsi, usanga ibyinshi ari ibyo mu ngo, umugore yarwanye n’umugabo, batandukanye,… nafashe icyemezo cyo kugira ngo inama mfite nyitange mbinyujije mu mpano yanjye. Nkaba mpamagarira abantu b’ingeri zose kureba iyi filime kuko ni isomo kuri bo. Nk’ababyeyi by’umwihariko ni iyabo. Ku rubyiruko harimo inyigisho zibareba cyane kuko basabwe kureba uburyo umuntu akwiye guhitamo uwo bazabana kuko guhubuka aribyo bikomeje kuzana izi ngaruka zose tubona hano hanze.”
Iyi filime iragera ku isoko kuri uyu wa mbere, uzayishakira aho usanzwe ugurira filime hose mu gihugu, ukaba ugize ikibazo cyangwa se ushaka kugira ibindi umenya kuri iyi filime wahamagara Yvette kuri telefoni 0789168107.

Urwenya



REKA TWISEKERE Aka kabari ko gafite mucoma w’umuzungu, ubu si VIP ra ?

1.Umugabo yaraye mu kabari bumukeraho, yisanga asigayemo wenyine. Arebye hanze, abona abantu benshi bagenda bajya mu misa. Niko kwibwira ati : ”Burya abaswa bansize muri aka kabari bigira mu kandi di ! Henga nanjye mbakurikire ubwo bagenda ari benshi wabona bavumbuye akandi keza.
Arabakurikira no mu kiriziya ngo ba ! Arebye imbere abona Padiri w’umuzungu ari gutera icyotezo, yongorera uwo bari bicaranye ati : ”Ko mbona aka kabari gafite mucoma w’umuzungu ubu si VIP ra (abantu bakomeye) ?

2. Umugabo yari aryamanye n’umugore we, maze acunga umugore asinziriye arambara aragenda. Agicana imodoka imvura iba iraguye. Agaruka mu rugo yihuta, akigera mu cyumba asanga umugore ari maso. N’isoni nyinshi ati : ”Hanze hari imvura ya danger ! Umugore nawe ahita umusubiza ati : ”Wabona umugabo wajye imunyagira kuko nibwo akigenda.”

3. Umugore yinjiye muri farumasi ikorwamo n’umugabo, aramubwira ati : “Ndashaka umuti wo kwica umugabo wajye ! Nyiri farumasi yanga kuwumuha, maze umugore akora mu gasakoshi asohora agafoto kariho umugabo we ari kumwe n’umugore wa nyiri farumasi bimejeje neza. Umugabo ati : ”Igihe waziye kuki utari wambwiye ko ufite orudonansi (Ordonnance) ?!