NSENGIMANA JEAN BOSCO

Monday 10 February 2014

Urwenya



REKA TWISEKERE Aka kabari ko gafite mucoma w’umuzungu, ubu si VIP ra ?

1.Umugabo yaraye mu kabari bumukeraho, yisanga asigayemo wenyine. Arebye hanze, abona abantu benshi bagenda bajya mu misa. Niko kwibwira ati : ”Burya abaswa bansize muri aka kabari bigira mu kandi di ! Henga nanjye mbakurikire ubwo bagenda ari benshi wabona bavumbuye akandi keza.
Arabakurikira no mu kiriziya ngo ba ! Arebye imbere abona Padiri w’umuzungu ari gutera icyotezo, yongorera uwo bari bicaranye ati : ”Ko mbona aka kabari gafite mucoma w’umuzungu ubu si VIP ra (abantu bakomeye) ?

2. Umugabo yari aryamanye n’umugore we, maze acunga umugore asinziriye arambara aragenda. Agicana imodoka imvura iba iraguye. Agaruka mu rugo yihuta, akigera mu cyumba asanga umugore ari maso. N’isoni nyinshi ati : ”Hanze hari imvura ya danger ! Umugore nawe ahita umusubiza ati : ”Wabona umugabo wajye imunyagira kuko nibwo akigenda.”

3. Umugore yinjiye muri farumasi ikorwamo n’umugabo, aramubwira ati : “Ndashaka umuti wo kwica umugabo wajye ! Nyiri farumasi yanga kuwumuha, maze umugore akora mu gasakoshi asohora agafoto kariho umugabo we ari kumwe n’umugore wa nyiri farumasi bimejeje neza. Umugabo ati : ”Igihe waziye kuki utari wambwiye ko ufite orudonansi (Ordonnance) ?!

1 comment: