NSENGIMANA JEAN BOSCO

Wednesday 5 March 2014

Amavubi yaguye miswi n’Intamba ku rugamba





Amavubi yaguye miswi n’Intamba ku rugamba

Umukino wa gicuti wahuzaga u Rwanda n’u Burundi urangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 byatsinzwe mu gice cya mbere na Ndahinduka Michel k’u Rwanda na Saido Ntibazonkiza w’u Burundi, umukino waberag kuri sitade yitiwe igikomangoma Louis Rwagasore i Bujumbura.



Amavubi yabonye igitego ku munota wa 15 gitsinzwe na Ndahinduka Michel ukinira APR FC, cyakurikiwe n’ishoti rikomeye rya Kwizera Pierrot, ukina muri Afad Jekano muri Cote d’Ivoire, ryakubise umutambiko w’izamu ririnzwe na Ndayishimiye Jean Luc “Bakame”.

Ndahinduka Michel watsindiye Amavubi igitego
Nyuma y’iminota 10, u Rwanda rubonye igitego, Saido Ntibazonkiza ukinira Cracovia yo muri Pologne yatsindiye Abarundi.
Mbere yo kujya kuruhuka, Fiston Abdul Razak wifujwe na Rayon Sports akaza kwerekeza muri Sofapaka muri Kenya yabonye ikarita y’umuhondo naho Ntibazonkiza watsinze igitego yasimbuwe na Steve Nzigamasabo ukina muri Enugu Rangers muri Nigeria.
Nta bikorwa bitangaje byagaragaye mu gice cya kabiri, gusa umupira ujya kurangira Kagere Meddie yahushije igitego ku mupira yari ahawe na Uzamukunda Elias “Baby.”
Igice cya kabiri cyatangijwe no gusimbuzwa kwa rutahizamu wa Simba yo muri Tanzania, Tambwe Hamisi asimbuwe na Ndarusanze Claude naho Kagere Meddie asimbura Sibomana Patrick.
Muri iki gice, Amavubi yabashije gusimbuza abakinnyi Cyiza Mugabo Hussein ajya mu mwanya wa Ndahinduka Michel, Mugiraneza Jrean Baptiste “Miy” wavunitse asimburwa na Twagizimana Fabrice ndetse hinjiramo Sibomana Abouba, murumuna we Fitina Ombalenga na Butera Andrew.

Saido Ntibazonkiza watsindiye u Burundi igitego yari mu ikipe yatsindiwe i Kigali ibitego 3-1 tariki ya 11 Kamena 2011
Amateka y’umukino wahuje u Rwanda n’u Burundi
Tariki ya 29 Kamena 1976, u Burundi bwatsinze u Rwanda ibitego 6-2, I Libreville muri Gabon, imikino yo mu itsinda A, yahuzaga ibihugu byo muri Afurika yo hagati.
Kuwa 30 Kanama 1982, u Burundi bwongeye gutsinda u Rwanda igitego 1-0 kuri sitade yitiriwe igikomangoma Rwagasore Louis.
Kuri iyi sitade kandi, u Rwanda rwongeye kuhatsindirwa igitego 1-0 tariki ya 30 Kanama 1992.
Muri CECAFA yabereye mu Rwanda mu 1999, Rwanda A yatwaye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda u Burundi kuri penaliti 3-2, bari baguye miswi.
Kuwa 15 Werurwe 2003, u Rwanda rwatsinze u Burundi ibitego 4-2 i Kigali, iyisubira mu 2005 muri CECAFA iyitsinda ibitego 2-0.
Mu 2007, Amavubi yatsinze Intamba ku rugamba igitego 1-0.
Mu majonjora y’igikombe cy’Afurika 2012, umukino ubanza i Kigali, tariki ya 26 Werurwe 2013, u Rwanda rwatsinze u Burundi ibitego 3-1 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Mu mukino wo kwishyura, i Burundi, Amavubi yatsinzwe ibitego 3-1, ikipe yatozwaga n’Umunyaghana Sellas Tetteh.




No comments:

Post a Comment